National Public Service Commission , Rwanda

Website Contact the organization

National Public Service Commission , Rwanda Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from National Public Service Commission , Rwanda, Government Organization, Gasabo, Kigali.

NPSC is an independent commission responsible for promoting professionalism of public servants and ensuring that policies, principles and laws governing Public Service recruitment and administration are adhered to and put into effect by public entities.

Uyu mwanya Umuyobozi w'Agateganyo w'Inama y'Abakomiseri muri Komisyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Bwana SEBAGABO ...
13/05/2026

Uyu mwanya Umuyobozi w'Agateganyo w'Inama y'Abakomiseri muri Komisyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Bwana SEBAGABO MUHIRE Barnabe ku nshuro ya 3 ayoboye Inama yo ku Rwego rw'Igihugu yiga ku ruhare rw'Umuyobozi mu guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo, ikaba iri kuba mu uburyo bw'Ikoranabuhanga bwa (webex video conference) n'imbona nkubone.

Uyu ni umunsi wa 2 w'Umwiherero w'Abakomiseri uri kubera  ku Cyicaro cya Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, ah...
25/03/2026

Uyu ni umunsi wa 2 w'Umwiherero w'Abakomiseri uri kubera ku Cyicaro cya Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, aho bari kugirana ibiganiro n'Uhagarariye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Ministry of Education, Rwanda Madamu Rose BAGUMA,, bagaruka ku ruhare rwa Minisiteri y'Uburezi mu micungire y'Abarimu, uburyo abarimu bashyirwa mu myanya y'akazi n'ikoreshwa rya waiting list.

Itegeko N° 67/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe A...
25/03/2026

Itegeko N° 67/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta riteganya ko Komisiyo ifite intego yo kugenzura uko Inzego za Leta zishyira mu bikorwa politiki, amahame n’amategeko ajyanye no gushaka no gucunga abakozi ba Leta.

Ni muri urwe rwego buri mwaka Inama y’Abakomiseri ikora umwiherero uhuza Abakomiseri, abagize Inama y’Ubuyobozi muri Komisiyo(Management Team) n’Abayobozi b’Inzego bayifasha kuganira ku micungire y'Abakozi ba Leta, Hashingiwe kuri gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025-2026 hateganijwe umwiherero uhuza abagize Inama y’Abakomiseri n’abagize inama y’Ubuyobozi muri Komisiyo.
Kuva mu mwaka wa 2014, uyu mwiherero ukaba ugiye kuba ku nshuro ya cumi na Gatatu (13) Inama y’Abakomiseri igiye gukora umwiherero.

Intego rusange y'uyu mwiherero, ni ukwisuzuma no gushyiraho umurongo utuma Komisiyo igera ku nshingano zayo, hakaba hazaganirwa ku ngingo zikurikira:

1. Gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’umwiherero w’Abakomiseri na Management team ya Komisiyo wabaye kuva ku i tariki 20 kugeza 22 Werurwe 2025;
2.Council of Commissioners self- evaluation;
3. Kuganira na MIFOTRA ku mpinduka zagaragaye muri IPPIS (E-appeal y’Abakozi ba Leta;
4. Kuganira na MINEDUC ku isuzuma ry’Abayobozi b’Ibigo by’amashuri n’ababungirije mu myaka itatu;
5. Kuganira na RSB ku bisabwa ku Nzego za Leta zifuza certification kuri serivisi zitanga, n’icyo RSB yafasha muri urwo rugendo.

6. Kugezwaho umushinga wa gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka wa 2026-2027.

03/03/2026

Muri uyu mwaka wa 2025 -2026, Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yateguye kugirana Inama Nyunguranabitekerezo n'Intara zose, Umujyi wa Kigali n'Ubutegetsi Bwite Bwa Leta kuva ku kwa 03- 6/03/2026 ikazaba mu buryo bw'ikoranabuhanga bwa Webex meeting hagamijwe:
* Kugaragaza ishusho rusange y’imicungire y’abakozi;
* Kungurana ibitekerezo ku cyatuma tugira umukozi witwara neza kandi unakora kinyamwuga;
* Gufatira hamwe ingamba zo gukumira amakosa hagamijwe kunoza imicungire y’abakozi hirindwa guteza Leta Igihombo.

Ingingo ziganirwaho

1. Gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba Leta
2. Ibyavuye muri raporo y’amapiganwa n’igenzura rya nyuma y’amapiganwa (Post-recruitment audit)
3. Imicungire y’Abakozi ba Leta
4. Kugenzura imicungire y’abakozi mu Turere
5. Guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga
6. Igihombo Leta yatewe n’imanza yatsinzwe
7. Imyanzuro y’inama yahuje Komisiyo n’abafite imicungire y’abakozi mu nshingano
8. Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Komisiyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yahuguye abayobozi...
28/11/2025

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yahuguye abayobozi bashya mu Rusizidistrict ku myitwarire mbonezamurimo, abasaba gushyira mu ngiro ibyo bahuguweho banoza imicungire y'abakozi kandi nabo bakaba intangarugero mu myitwarire.

Uyu munsi  intumwa za Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta,  zagiranye  ibiganiro n'abanyeshuri ba Rwanda Polytec...
27/11/2025

Uyu munsi intumwa za Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, zagiranye ibiganiro n'abanyeshuri ba Rwanda Polytechnic Karong, bijyanye n'uburyo akazi gashakwa mu Nzego za Leta ndetse n'imyitwarire iranga Abakozi ba Leta. (professional ethics at work place). Ni igikorwa cyari kiyobowe n'Umuyobozi wishamiri rishinzwe imicungire y'Abakozi ba Leta Bwana NKURUNZIZA Fernand hagamijwe kwigisha no kumenyekanisha amategeko agenga imicungire y'Abakozi ba Leta.

Intumwa za Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta , zirangajwe imbere n'umukozi ushinzwe imicungire y'Abakozi ba Le...
26/11/2025

Intumwa za Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta , zirangajwe imbere n'umukozi ushinzwe imicungire y'Abakozi ba Leta n'iyubahirizwa ry'amategeko, Bwana NSHIMIYIMANA Amiel ziri mu butumwa bw'akazi aho ziri gukurikirana ubujurire bujyanye n'imicungire y'abakozi mu Turere twa , Ngoma District , na , hashingiwe ku bwagejejwe muri Komisiyo. Iyi ikaba ari imwe mu nshingano za Komisiyo, aho isanga abayijuririye nk'urwego rwa Kabiri, hagamijwe kumenya ukuri mu buryo bwimbitse n'impamvu zateye kujurira ku mukozi.

Perezida w'Agateganyo w'Inama y'Abakomiseri wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta Bwana , ari kugirana inama ih...
12/11/2025

Perezida w'Agateganyo w'Inama y'Abakomiseri wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta Bwana , ari kugirana inama ihuriweho n'Imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko Rwanda Parliament anagaragaza raporo y'ibikorwa byayo by'umwaka wa 2024/2025 na gahunda y'ibikorwa bya Komisiyo by'umwaka wa 2025/2026, yiga ku micungire y'Abakozi ba Leta harebwa uko bashakwa n'uko bacungwa.

Uyu mwanya Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA ayoboye...
11/11/2025

Uyu mwanya Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA ayoboye Inama ngarukamwaka yiga ku micungire y'Abakozi ba Leta, ikaba yitabiriwe n'abashinzwe imicungire y'abakozi mu Ntara ya Northern Province, Rwanda ,ikaba iri kuba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga rya WebEx. Muri iyi nama Umukozi ushinzwe Imicungire y'abakozi n'iyubahirizwa ry'amategeko mme Christine, yagaragaje ishusho rusange ku micungire y'abakozi muri iyo Ntara uko ihagaze, harebwa uko bashakwa n'uko bacungwa niba bikorwa mu buryo bwubahirije amategeko.

Address

Gasabo
Kigali
RW-01RW121RW.KV

Opening Hours

Monday 07:00 - 17:00
Tuesday 07:00 - 17:00
Wednesday 07:00 - 17:00
Thursday 07:00 - 17:00
Friday 07:00 - 15:00

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when National Public Service Commission , Rwanda posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Organization

Send a message to National Public Service Commission , Rwanda:

Shortcuts

Share