06/08/2026
Kuri uyu wa 06 Kanama 2026, abana bahagarariye abanda baturutse mu Gihugu hose bitabiriye Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana ya 18. Iyi nama yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko kandi yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta n’imiryango itari iya Leta.
Mu ijambo rya ISIMBI Kelia, uhagarariye abandi bana ku rwego rw’Igihugu, yashimiye ubuyubozi bw’Igihugu buha abana ijambo, abusaba kubikomeza no kurushaho gukumira ibibangamira umwana harimo ibiyobyabwenge, ihohotera rikorerwa abana no guta ishuri.
Yibukije abana bagenzi be kuzirikana iteka ko bafite uburenganzira ariko kandi ko banafite inshingano zo kubaha abakuru n’ababarera, kumvira, gukunda ishuri, kwirinda ingeso mbi harimo kunywa inzoga, urugomo no kurangwa iteka n’indangagaciro z’umuco nyarwanda”.
Yifashishije insanganyamatsiko y’iyi nama , Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta yibukije ko abana ari ab’agaciro bityo ko bagomba kwitabwaho uko bikwiye kandi nabo bakagira uruhare mu iterambere ryabo, bikabagirira akamaro bikakagirira imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange.
Yagaragaje ko mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya 17 hakozwe ibikorwa binyuranye, harimo gutangiza uburyo burambye bwo gutegura amasomo y’abarezi b’abana bato, n'ubukangurambaga ku burere buboneye hagamijwe kongerera ababyeyi n’abarezi ubumenyi bwo kwita ku bana.
Yanasabye abana gutanga ibitekerezo byubaka, bakagaragaza ibibazo bibugarije, n’uburyo byakemurwa. Ati “ibitekerezo byanyu bifite agaciro kandi bizafasha abafata ibyemezo kurushaho kunoza gahunda zibagenewe”.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee yagaragaje ko Inama Nkuru y'Igihugu y'Abana ari ikimenyetso cy'uko u Rwanda ruha agaciro umwana kandi ko rwemera ko ijwi rye ari ingenzi mu rugendo rwo kubaka, bityo asaba abana kuyitangamo ibitekerezo biteza imbere imibereho yabo n’iya bagenzi babo.
Yasabye abana kugira intego y'ubuzima, bagashyira imbaraga mu kwiga no gukoresha ikoranabuhanga no kwirinda ibibarangaza byose, ubusinzi, ibiyobyabwenge, inshuti mbi n'abantu babashuka babizeza ibyiza ariko bakabajyana mu ngeso mbi.