15/09/2026
Kuva tariki ya 14 Nzeri 2026, Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rwatangiye ubukangurambaga bugamije kwimakaza indangagaciro z’Umuco n’Ubutwari no kurwanya ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ubu bukangurambaga bukorerwa mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Gihugu hose.
Biteganyijwe ko kuva mu kwezi kwa Nzeri, Ukwakira n’Ugushyingo 2026 ubu bukangurambaga buzakorerwa mu mashuri 220 yo mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ari two Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo. Kuva tariki ya 14 Nzeri 2026 kugeza tariki ya 30 Nzeri 2026 ubukangurambuga buzakorerwa mu Karere ka Nyarugenge.
Ikiganiro gitangwa gisobanura indangagaciro remezo z’umuco w’u Rwanda nko gukunda Igihugu, kunga ubumwe, gukunda umurimo unoze n’ubupfura, ndetse n’izindi ndangagaciro zizishamikiyeho. Ikiganiro kibanda kandi ku butwari mu mateka y’u Rwanda, Intwari z’u Rwanda, umuco wo gushima no gushimira abakoze ibikorwa by’ingirakamaro, imikorere ya Club Umuco n’Ubutwari no kurwanya ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Uyu munsi tariki ya 15/9/2026, ubukangurambaga bwakorewe mu Mirenge ya Gitega na Nyamirambo mu bigo bikurikira: Collège Saint André, EL Shaddai school, EPADR Glory, Good Heritage Nursey school, ITUZE, Kigali Adventist school, EP Gitega na GS Cyahafi TSS.