IntwarizuRwanda

IntwarizuRwanda Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from IntwarizuRwanda, Public & Government Service, Kigali.

Mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka y'ubutwari bwaranze u Rwanda no gukomeza kwimakaza indangagaciro z'ubutwari...
01/07/2026

Mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka y'ubutwari bwaranze u Rwanda no gukomeza kwimakaza indangagaciro z'ubutwari; uyu munsi, abarezi ba GS RUGOGWE ryo mu Karere ka Gatsibo, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali. Bahawe ikiganiro ku mateka y’ubutwari mu Rwanda, banasura ibice bikigize.
Umuyobozi wa GS Rugogwe NIYONKURU Hamza, yavuze ko uru ruzinduko rwabongereye ubumenyi ku mateka y'Igihugu kandi rukaba rugiye kubafasha gukomeza gutoza abanyeshuri indangagaciro z'ubutwari, ubwitange, gukunda Igihugu, kunga ubumwe n’izindi.

Itsinda ry’abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Nyange basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu mu rwego rwo kurusha...
30/06/2026

Itsinda ry’abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Nyange basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka no gukomeza kwimakaza indangagaciro n’umuco w’u Rwanda.
Umuyobozi w’ishuri yavuze ko uru rugendo shuri rwabafashije kurushaho gusobanukirwa amateka y’Intwari z’Igihugu ndetse bizabafasha gukomeza gutoza abanyeshuri umuco w’ubutwari bagera ikirenge mu cya bakuru babo (Intwari z’Imena z’i Nyange).

Uyu munsi, abagize ‘Association pour les Enfants du Monde’, umuryango ufasha abana bafite ubumuga n’abaturuka mu miryang...
30/06/2026

Uyu munsi, abagize ‘Association pour les Enfants du Monde’, umuryango ufasha abana bafite ubumuga n’abaturuka mu miryango itishoboye, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu bagamije kwigira ku mateka y’ubutwari, ubwitange, n’izindi ndangagaciro zaranze Intwari z’u Rwanda.
Manzi Marciale Ruzindana, waje ayoboye iri tsinda, yavuze ko kumenya amateka y’ubutwari bwaranze Igihugu ari ingenzi cyane, kuko bifasha urubyiruko gusobanukirwa aho Igihugu cyavuye, indangagaciro zacyubatse, ndetse bikabashishikariza gukunda Igihugu no kurangwa n’ubwitange.

Abanyeshuri n’abarezi bo muri GS Gicaca, ishuri riherereye mu Karere ka Bugesera, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, ...
26/06/2026

Abanyeshuri n’abarezi bo muri GS Gicaca, ishuri riherereye mu Karere ka Bugesera, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, aho basobanuriwe amateka y’ubutwari mu Rwanda ndetse n’indangagaciro zaranze Intwari z’u Rwanda. Uru ruzinduko rwabafashije kurushaho gusobanukirwa uruhare rw’ubutwari mu kubaka Igihugu no gukomeza kwimakaza indangagaciro nk’ubumwe, ubupfura, ubwitange n'izindi.

Abanyeshuri b**a mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri ‘Lycée de Ruhango Ikirezi’ basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igi...
10/06/2026

Abanyeshuri b**a mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri ‘Lycée de Ruhango Ikirezi’ basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherereye i Remera, mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka y’Igihugu no kwimakaza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda.
Nyuma y’ikiganiro, abanyeshuri basuye ibice bitandukanye bigize Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, birimo imva n’ibimenyetso, ndetse n’ubusitani burimo ibiti n’imiti gakondo bifite aho bihuriye n’amateka n’umuco by’Abanyarwanda.

Abanyeshuri b**a muri GS Ntarabana, ishuri riherereye mu Karere ka Rulindo, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherer...
10/06/2026

Abanyeshuri b**a muri GS Ntarabana, ishuri riherereye mu Karere ka Rulindo, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka y’Intwari z’u Rwanda n’indangagaciro zaziranze.
Mu kiganiro bahawe, bibukijwe ko kuba Intwari y’Igihugu bidasaba imyaka myinshi cyangwa amashuri menshi, ahubwo bisaba kurangwa n’indangagaciro zirimo gukunda Igihugu, kunga ubumwe, gukunda umurimo no kuwunoza, ubwitange, ubutwari ndetse n’ubupfura.

Abanyeshuri n’abarezi bo mu ishuri rya 'Center Scholaire AMIZERO' riherereye mu Karere ka Ruhango; basuye Igicumbi cy’In...
26/05/2026

Abanyeshuri n’abarezi bo mu ishuri rya 'Center Scholaire AMIZERO' riherereye mu Karere ka Ruhango; basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu i Remera; basobanurirwa Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda. Ikiganiro bahawe, cyagarutse ku mateka y’Intwari z’u Rwanda n’indangagaciro zaziranze.

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo; wizihi...
08/05/2026

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo; wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Ubufatanye mu guteza imbere ubumenyi, kongera ihangwa ry'imirimo, no guteza imbere ubukungu bw'imbere mu gihugu’. Kwizihiza uyu munsi; byaranzwe n’ib**aniro b**aruka ku mahame n’indangagaciro bikwiye kuranga abakozi ba Leta, kurebera hamwe ibyagezweho n’ingamba zo kubisigasira no gutora umukozi w’indashyikirwa mu mwaka wa 2025-2026.

Uyu munsi abanyeshuri bimenyereza umwuga w’ubukerarugendo mu kigo cya Iwacu tours, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu ...
06/05/2026

Uyu munsi abanyeshuri bimenyereza umwuga w’ubukerarugendo mu kigo cya Iwacu tours, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu i Remera. Basobanuriwe amateka y’ubutwari mu Rwanda, biyemeza kwimakaza indangagaciro na kirazira z’umuco w’u Rwanda mu mwuga wabo.

Address

Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when IntwarizuRwanda posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Shortcuts

Share