Green Gicumbi Project

  • Home
  • Green Gicumbi Project

Green Gicumbi Project We strengthen climate resilience of rural communities. We're a 6-year Project, implemented by FONERWA

We Strengthen Climate Resilience of Rural Communities | We are a 6-year Project, implemented by the Rwanda Green Fund-FONERWA under the financial support of the Green Climate Fund, GCF.

We're thrilled to announce that tomorrow Monday 20 November 2023, we'll officially inaugurate Kaniga climate resilient s...
19/11/2023

We're thrilled to announce that tomorrow Monday 20 November 2023, we'll officially inaugurate Kaniga climate resilient settlement constructed by Green Gicumbi Project with financial support of
Green Climate Fund.

The event will be attended by high level delegates including those from public and Private sectors as well as Development Partner Institutions.

The new green village will host 60 vulnerable families relocated from high-risk zones in Gicumbi District.

Thanks to our partner, we also settled last year other 40 families in Rubaya Sector, Gicumbi District, Northern Province. They are now safe.

Click on the links below to listen to the stories of families who will be calling home the new green Model village.

Link: https://www.youtube.com/watch?v=y7QXfvwPyHY.

Today, it was a great honor to host Mafalda Duarte, the Green Climate Fund Executive Director accompanied by the Ministe...
07/09/2023

Today, it was a great honor to host Mafalda Duarte, the Green Climate Fund Executive Director accompanied by the Minister of the Ministry of Environment - Rwanda, Hon Jeanne D'Arc Mujawamariya who conducted a one-day field visit to our interventions.

They visited 3 sites:

✅Mulindi marshland, an area that was heavily affected by floods, causing a loss to tea farmers

✅Upland tea plantation, where we established tea on 50Ha

✅Climate resilient settlement (Construction is completion stage)

During her visit, Mafalda and the team met with different farmers and interacted with them to hear their stories on how project initiatives that are being done are changing their lives and strengthening their adaptive capacities to cope with the effects of climate change.

The Green Gicumbi Project is a 6-year adaptation project being implemented by the Rwanda Green Fund with the financial support of GCF.

More pictures of the visit: 196971721@N05/albums/72177720311027447." rel="ugc" target="_blank">https://www.flickr.com/photos/196971721@N05/albums/72177720311027447.

25/07/2023

Umwe mu basazuriwe amashyamba muri
Gicumbi Districti ati: ''Mbere, umuntu yashoboraga kuba yatera igiti kikamara imyaka nk'umunani kitavamo n'ikumbo!''

Kuri ubu, bafite icyizere ko amashyamba basazuriwe n'umushinga
Green Gicumbi Project azabafasha mu kwiteza imbere.

25/07/2023

Umwe mu basazuriwe amashyamba muri Gicumbi District ati: ''Mbere, umuntu yashoboraga kuba yatera igiti kikamara imyaka nk'umunani kitavamo n'ikumbo!''

Kuri ubu, bafite icyizere ko amashyamba basazuriwe n'umushinga
Green Gicumbi Project azabafasha mu kwiteza imbere.

24/07/2023

Nyuma yo gutuzwa mu mudugudu wubatse mu buryo bwihanganira ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, imiryango 40 yari ituye mu manegeka ubu irashima Leta kuko ubu*ima bwabo bwahindutse cyane.

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi, Bwana KAGENZA Jean Marie Vianney uyu munsi yaganirije urubyiruko rurenga 400 rwitab...
19/06/2023

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi, Bwana KAGENZA Jean Marie Vianney uyu munsi yaganirije urubyiruko rurenga 400 rwitabiriye inteko rusange y'inama y'Igihugu y'urubyiruko ku rwego rwa rw’Akarere ka Gicumbi District.

Insanganyamatsiko y'ikiganiro cye yibanze ku ruhare rw'urubyiruko mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe ndetse n’ingaruka ziyikomokaho.

Yibukije urubyiruko ko imihindagurikire y'ibihe ni kimwe mu bibazo bikomeye bihangayikishije Isi n'u Rwanda rurimo. Yagize ati: “Mufite rero uruhare rukomeye mu guhangana n'ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y'ibihe no gufasha sosiyete guhindura imyumvire kuri iyi ngingo.''

Yasabye urubyiruko kandi kugira uruhare mu gufasha mu gusigasira ibyo umushinga Green Gicumbi umaze kugeraho mu kubakira ubudahangarwa abaturage b'aka Karere ku guhangana n'ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y'ibihe.

Yongeyeho ati: ‘’By'umwihariko, dukeneye ko nk'urubyiruko mudufasha kuzamura imyumvire aho dutuye ku gufata neza ibiti bivangwa n'imyaka kuko byagaragaye ko byangizwa, ibikorwa byo kurwanya isuri ndetse no kubyaza umusaruro ibikorwa bitandukanye byakoze n'umushinga Green Gicumbi Project’’

Kuwa 5 w’icyumweru gishize, umushinga Green Gicumbi watanze inka 80 ku miryango itishoboye yo mu murenge wa Rubaya mu Ka...
12/06/2023

Kuwa 5 w’icyumweru gishize, umushinga Green Gicumbi watanze inka 80 ku miryango itishoboye yo mu murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi binyuze muri gahunda ya Girinka.

Iyi miryango irimo iyatujwe mu Mudugudu wa Rubaya wihanganira imihindagurikire y'ibihe watujwemo imiryango 40 yari ituye mu manegeka.

Imiryango yorojwe inka yashimye ubuyobozi bukuru bw'Igihugu bohora butekereza ku mibereho myiza n'iterambere ry'abaturage.
Uyu muhango kandi witabiriwe n'umuyobozi wa Bwana Nyabonimpa Emmanuel, umuyobozi wa Green Gicumbi Bwana Kagenza Jean Marie Vianney.

Mu butumwa bwagarutsweho muri uyu muhango wo wo guha inka iyi miryango, abayobozi batandukanye babasabye kuzafata neza inka bahawe, bakazoroza na bagenzi babo.

Muri rusange, umushinga Green Gicummbi umaze gutanga inka 240 ku miryango itishoboye binyuze muri gahunda ya Girinka.

10/05/2023

Umushinga
ufite intego yo kubera abandi umusemburo wo gukora ibikorwa bigamije kubaka ubudahangarwa bw'abaturage ku guhangana n'ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y'ibihe.

Mu rwego rwo gusangira no guhererekanya ubumenyi ku bikorwa byo guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe...
10/05/2023

Mu rwego rwo gusangira no guhererekanya ubumenyi ku bikorwa byo guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, uyu munsi twasuwe n’itsinda riturutse mu muryango mu mushinga uyu muryango ushyira mu bikorwa mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Ibikorwa by’umushinga Green Gicumbi abagize iri tsinda basuye birimo amashyamba yasazuwe, amaterasi y’indinganire yakozwe mu rwego rwo kurwanya isuri ku misozi ihanamye no kongera umusaruro w’ubuhinzi mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Abagize iri tsinda, basobanuriwe ibikorwa by’umushinga Green Gicumbi muri rusange birimo uburyo bwo gucunga amashyamba ku buryo burambye n'ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Bashimye ibikorwa by’umushinga ndetse bemeza ko bungutse ubumenyi bwinshi,bazanasangiza bagenzi babo.

Uyu munsi, u   n'isi yose turibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ni umwanya wo ku*irikana inzirakar...
07/04/2023

Uyu munsi, u n'isi yose turibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umwanya wo ku*irikana inzirakarengane zavukijwe ubu*ima ndetse tugaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Umushinga Green Gicumbi Project wifurije abanyarwanda bose gukomera muri ibi bihe bitoroshye.

Twibuke twiyubaka.

22/02/2023

Icyayi ni kimwe mu bifasha abahinzi muri Gicumbi District
kubona imibereho ya buri munsi.

Gusa,bitewe n'imyuzure yibasiye ubuhinzi bw'icyayi mu gishanga cya Mulindi mu bihe bitandukanye, bagiye bahura n'ibihombo.

Kuri ubu ariko bavuga ko aya mateka ari guhinduka.

Ushaka kumenya ibikorwa by'umushinga Green Gicumbi, dusure kuri http://fonerwa.org/greengicumbirw/.

22/02/2023

Tea is one of the main income-generating activities for farmers in Gicumbi District.

However, due to heavy rains, tea plantation in Mulindi marshland was affected by floods in different seasons, thus causing big losses.

Today, farmers tell a different story thanks to different interventions the Green Gicumbi Project that aim at reducing climate vulnerabilities for the rural communities in Gicumbi District, Northern Province with the financial support of the Green Climate Fund (GCF).

14/02/2023

Kubera iki ari ngombwa gushora imali mu bikorwa n'imishinga bigamije kubaka ubudahangarwa bw'abaturage ku mihindagurikire y'ibihe?

Umuyobozi w'umushinga Green Gicumbi Jean Marie Vianney Kagenza aratanga igisobanuro. Gicumbi District

Kuri uyu wa kane, Umushinga Green Gicumbi ku bufatanye n’Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Gicumbi, hari kuba inama y’u...
26/01/2023

Kuri uyu wa kane, Umushinga Green Gicumbi ku bufatanye n’Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Gicumbi, hari kuba inama y’umunsi umwe ihuza abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego kureba uko ibikorwa byo kwihaza mu biribwa bihagaze mu Turere tugize iyi ntara ndetse n’uburyo bwo gufata neza umusaruro w'ubuhinzi.

Iyi nama yayobowe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri. Iyi nama kandi irasuzuma uko gahunda yo kwihaza ku mbuto nziza zihanganira imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ubutubu*i bwazo ihagaze muri mu Ntara y’Amajyaruguru. Haranasuzumwa ingamba zafatwa mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Izindi ngingo, abateraniye muri iyi nama baraganiraho ni ukureba uko abahinzi bo mu Turere tugize iyi Ntara biteguye igihembwe cy’ihinga 2023 B, uko ibikorwa byo kurwanya isuri bihagaze muri utu Turere ndetse n’uko ubworozi buhagaze muri rusange n'uko bwavugururwa kurushaho.

Umushinga Green Gicumbi ifite intego yo gufasha abaturage b’Akarere ka Gicumbi guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, binyuze mu bikorwa birimo ibyo kurwanya isuri, gufasha abahinzi kongera umusaruro no kubona imbuto yihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Ibindi bikorwa umushinga Green Gicumbi urimo gukora birimo gufasha amakoperative yo mu bice umushinga ukoreramo muri Gicumbi gukora ubutubu*i bw’imbuto zihanganira imihindagurikire y’ibihe ndetse no kubaha amatungo maremare nk’Inka mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.

Umushinga Green Gicumbi ufite kandi intego yo gusangira ubumenyi ku bikorwa n’udushya biri gukorwa mu mushinga mu rwego rwo kubaka ubudahangarwa bw’abaturage mu guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, hagamijwe gutuma byagukira no mu bindi bice by'igihugu.

23/01/2023

After constructing a green model village for 40 vulnerable families relocated from high-risk zones in Rubaya Sector, Gicumbi District, we are also constructing a new climate-resilient settlement in Kaniga Sector, Gicumbi District that will accommodate 60 vulnerable families to be relocated from high-risk zones in Gicumbi District.
Let's tour the green model village being constructed.

Tubifurije kugira impera z'umwaka nziza ndetse n'umwaka mushya muhire wa 2023.Muzakomeze kutubera abafatanyabikorwa beza...
28/12/2022

Tubifurije kugira impera z'umwaka nziza ndetse n'umwaka mushya muhire wa 2023.

Muzakomeze kutubera abafatanyabikorwa beza.

⛔️Ni ibiki by’ingenzi ukwiye kumenya no kwitondera kugira ngo ugire imiturire yihanganira imihindagurikire y’ibihe?✅Kuba...
14/12/2022

⛔️Ni ibiki by’ingenzi ukwiye kumenya no kwitondera kugira ngo ugire imiturire yihanganira imihindagurikire y’ibihe?

✅Kubaka ahabugenewe, hirindwa amanegeka kandi twegera ibikorwaremezo

✅Inyigo iboneye y’inzu (ibiyigize, icyerekezo irebamo n'ibindi)

✅Kubakisha ibikoresho bitangiza ibidukikije.

✅Gufata amazi aturutse ku bisenge by’inzu n’atemba, twirinda imikoki

✅Gukoresha neza imyanda ituruka aho dutuye

✅Gutera ibiti n’ibyatsi twirinda isuri.

Mu rwego rwo gusangiza ubumenyi no gufasha abagenerwabikorwa b’umushinga Green Gicumbi kugira ubumenyi bukenewe ku myuba...
14/12/2022

Mu rwego rwo gusangiza ubumenyi no gufasha abagenerwabikorwa b’umushinga Green Gicumbi kugira ubumenyi bukenewe ku myubakire yihanganira imihindagurikire y’ibihe, uyu munsi turi guhugura abantu 100 bakora imirimo y’ubwubatsi bo mu mirenge 9 y’Akarere ka Gicumbi, umushinga ukoreramo.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye na n’Akarere ka Gicumbi hamwe na Rwanda Housing Authority ndetse n’Ihurire ry’Abafundi n’Abanyabugeni mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abitabiriye aya mahungurwa, barasobanurirwa amahame agenga imyubakire yihanganira imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibikoresho bikoreshwa muri iyi myubakire.

Imyubakire ni kimwe mu bintu byibasirwa bikomeye n'ingaruka zikomoka mu mihindagurikire y'ibihe.

Gufasha abanyarwanda kugira ubumenyi buhagije ni ingenzi mu rwego rwo kurushaho guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

Mu rwego rwo kurushaho kubakira ubushobozi abagenerwabikorwa b’umushinga Green Gicumbi Project no kubaha ubumenyi bukene...
08/12/2022

Mu rwego rwo kurushaho kubakira ubushobozi abagenerwabikorwa b’umushinga Green Gicumbi Project no kubaha ubumenyi bukenewe mu kubungabunga ibikorwa bakorewe n’umushinga.

Muri iyi gahunda y'iminsi 3, tuzahugura abantu 750 bo mu mirenge 6 y’Akarere ka District. Uyu munsi, twatangiriye mu murenge wa Bwisige.

Abahugurwa, bazigishwa uburyo buboneye bwo gufata neza no gukorera amashyamba yabo, kugira ngo arusheho gutanga umusaruro ku buryo burambye.

In the framework of enhancing the capacity of the local communities in sustainable forestry management, today we kicked ...
08/12/2022

In the framework of enhancing the capacity of the local communities in sustainable forestry management, today we kicked off a three-day training targeting woodlot owners from 6 Sectors in Gicumbi. Within the 3-day sessions, we will train 750 beneficiaries.

Within the 3 days, we will train 750 beneficiaries. Participants will among others gain theoretical and practical knowledge in business skills and tree nursery management best practices.

As part of the project interventions Gicumbi District, Green Gicumbi has rehabilitated degraded forests on 1,107 Ha, owned by the community.

Umushinga Green Gicumbi ukomeje ibikorwa byo gufasha mu Karere ka Gicumbi guhangana n'imihindagurikire y'ibihe ndetse no...
06/12/2022

Umushinga Green Gicumbi ukomeje ibikorwa byo gufasha mu Karere ka Gicumbi guhangana n'imihindagurikire y'ibihe ndetse no gufasha abagizweho ingaruka nayo.

Tumaze gutuza imiryango 40 itishoboye yari ituye mu manegeka, aho yatujwe mu mudugudu wihanganira imihindagurikire y'ibihe.

Usibye kwimurwa mu manegeka, iyi miryango kandi yafashijwe gutangira gukora imishinga mito ibyara inyungu mu rwego rwo kwiteza imbere no guhindura imibereho y'abagize umuryango.

Buri muryango, wahawe inkoko 5 zigeze mu gihe cyo gutera amagi ndetse n'indi mishinga iracyakomeje.

Through our interventions in Gicumbi District, we have so far relocated 40 vulnerable families who were living in high-r...
06/12/2022

Through our interventions in Gicumbi District, we have so far relocated 40 vulnerable families who were living in high-risk zones and are currently accommodated in a green and climate-resilient settlement.

Today, relocated families are safe and ready to empower themselves economically.

Strengthening the climate resilience of communities goes hand in hand w/ supporting them economically.

To contribute to this goal, the Green Gicumbi project supported all 40 vulnerable families relocated from high-risk zones with income-generating activities where each family received 5 chickens.

Muri iki gihe Isi dutuye n'u Rwanda rurimo, yugarijwe n'ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y'ibihe zirimo isuri n'imyu...
05/12/2022

Muri iki gihe Isi dutuye n'u Rwanda rurimo, yugarijwe n'ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y'ibihe zirimo isuri n'imyuzure biterwa n'imvura ikabije.

Ni ngombwa ko dufata ingamba zo guhangana n'ikibazo cy'amazi y'imvura atemba,hagamijwe kugabanya ibibazo n'ibyago biterwa nayo.

Ese wari u*i ko ushobora kugira uruhare mu gufata / guca intege amazi y'imvura atemba, bityo ukagabanya ibyago byo kuba yatera ukuvuka kw'imikoki minini, ishobora no kutera ingaruka ku bayituriye?

Reba ino videwo ntoya, umenye uburyo butandukanye wakifashisha:

Amazi y'imvura atemba cyane cyane aturuka ahanttu hari ubuhaname ni kimwe mu biteza ibibazo bikomeye birimo imyuzure ndetse no kwangiza ibikorwaremezo ndetse...

Umushinga   ugeze mu mwaka wa 3 ushyirwa mu bikorwa. Mu gihe gishize dukora ibikorwa byacu, hari byinshi tumaze kugeraho...
29/11/2022

Umushinga ugeze mu mwaka wa 3 ushyirwa mu bikorwa.

Mu gihe gishize dukora ibikorwa byacu, hari byinshi tumaze kugeraho mu gufasha kubaka ubushobozi bw'abaturage b’Akarere ka Gicumbi mu guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Menya bimwe mu byo umaze kugeraho:
 Hegitari 600 z'amaterasi y’indinganire zimaze gukorwa
 Hegitari 600 z'amaterasi yikora zimaze gukorwa
 Hegitari 747 z'amashyamba yari ashaje zarasazuwe
 Imbabura 19,000 zironderereza ibicanwa zahawe imiryango itishoboye
 Imirimo 23,000 imaze guhangwa biturutse ku bikorwa by’umushinga Green Gicumbi

Dusure kuri http://fonerwa.org/greengicumbirw/, maze urusheho kumenya ibikorwa by’umushinga Green Gicumbi, ndetse unadukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu.

Imihindagurikire y’ibihe iriho kandi ingaruka zayo zigaragarira mu ngeri zitandukanye. Intego yacu nk'umushinga   ni uku...
28/11/2022

Imihindagurikire y’ibihe iriho kandi ingaruka zayo zigaragarira mu ngeri zitandukanye.

Intego yacu nk'umushinga ni ukubakira ubudahangarwa abaturage b’Akarere ka Gicumbi kugira ngo babashe guhangana n'izi ngaruka binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Wasura urubuga rwacu, kugira ngo umenye amakuru arambye ku bikorwa by’umushinga : http://fonerwa.org/greengicumbirw/.

Soil erosion caused by heavy rains has been one of the major challenges affecting the local community in Gicumbi Distric...
28/11/2022

Soil erosion caused by heavy rains has been one of the major challenges affecting the local community in Gicumbi District, Northern Province due to high steep slopes.

Establishment of terraces has been one of the key adaptive measures for controlling erosion in this area the Green Climate Fund.

Through our interventions, project has so far established radical terraces on 1200Ha, including radical terraces on 600Ha and progressive terraces on 600Ha.

Established terraces have not only contributed to erosion control, but also increased agricultural productivity in the community. Click on the link to listen to testimonies from project beneficiaries:

Click on the link to view project beneficiaries’ testimonies:

This video contains testimonies from the Green Gicumbi Project beneficiaries on the impact of established terraces in controlling erosion and increasing the ...

Address

Northen Province-Gicumbi District

Opening Hours

Monday 07:00 - 05:00
Tuesday 07:00 - 17:00

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Green Gicumbi Project posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Green Gicumbi Project:

Videos

Shortcuts

  • Address
  • Opening Hours
  • Alerts
  • Contact The Business
  • Videos
  • Claim ownership or report listing
  • Want your business to be the top-listed Government Service?

Share