02/10/2026
Mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa imikorere y'ibigo ngororamuco na serivise zihabwa ababigororerwamo, uyu munsi Umuyobozi Mukuru mushya, Munyaneza Charles yasuye Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, aganira n'ubuyobozi, abakozi ndetse n'abana n'abagore bari kuhagororerwa.
Bwana Munyaneza yabwiye abakozi ko akazi k'igororamuco bakora gasaba umurava, ubwitange n'urukundo kugira ngo abo bashinzwe kwitaho bahinduke abaturage beza, abashimira ku kazi keza bakomeje gukora ndetse abizeza imikorere n'imikoranire myiza.
Mu mpanuro yahaye abari guhabwa igororamuco, Umuyobozi Mukuru yavuze ko igihugu cyabahaye amahirwe yo kugororwa kubera ko kibakunda kandi kibitayeho; kugira ngo bahinduke abaturage bagifitiye akamaro.
Yabasabye ko igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe bazitandukanya n'ingeso mbi zatumye bajyanwa mu igororamuco; kuko byaba ari ugupfusha ubusa amahirwe bahawe, imbaraga n'umutungo bikoreshwa mu kubitaho, ndetse n'ubumenyi n'ubumenyingiro batahana.