National Land Authority

National Land Authority Welcome to the National Land Authority (NLA)

The Rwanda Land Management and Use Authority is in charge of all land related matters in Rwanda including but not limited to land administration, land use planning, surveying and mapping.

30/07/2026

Itangazo:
Turamenyesha abantu bajyaga baduhamagara ku murongo wacu utishyurwa ari wo 2142 ko wagize ubu ikibazo utari mo gukora, mwaduhamagara kuri 0788 381 743 na yo kuyihamagara nta kigu*i mucibwa. Iyo nimero mwanayikoresha mutwandikira kuri WhatsApp.
Mwanatwandikira email kuri [email protected] tukabafasha.
Turabasaba kutwihanganira ku bw'izo mpinduka

Send a message to learn more

18/07/2026

Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abantu gukoresha ubutaka hakurikijwe icyo bwagenewe gukoreshwa hirindwa ibihano bishobora guterwa no kubukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abatunze ubutaka bagiye kujya bakira ubutumwa bugufi (SMS) kuri telephones bubamenyesha icyo ubutaka bwabo bwagenewe gukoreshwa.

Ubu butumwa bugamije kumenyesha buri muntu icyo ubutaka bwe bwagenewe gukoreshwa hakurikijwe Igishushanyombonera cy’Imikoreshereze y’Ubutaka cya 2020. Ibi ni ingenzi kuko hari abafite ibyangombwa by’ubutaka, cyane cyane ibyatanzwe mbere ya 2020, bikigaragaza imikoreshereze inyuranye n’iteganywa n’igishushanyombonera cyimikoreshereze y’ubutaka cyo muri 2020

Ubwo butumwa buragira buti, “NLA irakumenyesha ko ubutaka bwawe bufite UPI x/xx/xx/xx/xx bwagenewe ... (icyo bwagenewe gukoreshwa). Urasabwa kubukoresha hakurikijwe icyo bwagenewe. Kubindi bisobanuro: www.geodata.rw cyangwa *651 #”

Tuributsa ko ubu butumwa bugamije gutanga amakuru gusa, nta kintu na kimwe buhindura ku burenganzira busanzwe bwo gutunga ubutaka (ownership).

Ni uwuhe noteri weremerewe gutanga serivisi z'ubutaka?
16/07/2026

Ni uwuhe noteri weremerewe gutanga serivisi z'ubutaka?

Hari abantu bajya bagura ubutaka bufite ibibazo bitandukanye kubera ko baba batabanje kumenya amakuru yabwo cyangwa se b...
09/07/2026

Hari abantu bajya bagura ubutaka bufite ibibazo bitandukanye kubera ko baba batabanje kumenya amakuru yabwo cyangwa se bakagura ubutaka bunyuranye n'icyo bashaka kubukoresha kubera kudasobanukirwa; akaba ari yo mpamvu tubagira inama yo kubanza kumenya amakuru ahagije ku butaka bashaka kugura.

Hari uburyo bwo kwirebera ayo makuru , hakaba n'uburyo bwo kuduhamagara cyangwa kutwandikira tukabafasha kuyamenya.
Iby'ingenzi ugomba kuba u*i akaba ari ibi👇

Murararitswe muri iki kiganiro kiza kwibanda ku ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka m...
05/07/2026

Murararitswe muri iki kiganiro kiza kwibanda ku ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka muri City of Kigali
Ni uyu munsi kuri BTN TV

Congratulations to our staff Nsengiyumva Mulinda JMV and Sagamba Gilbert who have successfully completed Master’s progra...
01/07/2026

Congratulations to our staff Nsengiyumva Mulinda JMV and Sagamba Gilbert who have successfully completed Master’s program in Urban and Rural Planning at Beijing Jiaotong University, China.

Their advanced skills and international experience will highly contribute to Rwanda’s rural and urban planning agenda.

Nawe wagira uruhare mu gukoresha ubutaka neza
30/06/2026

Nawe wagira uruhare mu gukoresha ubutaka neza

Represented by our Head of Land Use Management and Mapping Department Mr. Alexis Rutagengwa, we were pleased to particip...
27/06/2026

Represented by our Head of Land Use Management and Mapping Department Mr. Alexis Rutagengwa, we were pleased to participate in the Bugesera Investment Forum 2026 that took place on 26 June 2026, where he shared how the Bugesera Land Use Master Plan is creating a strong foundation for sustainable investment.

The discussion highlighted key investment opportunities around the Bugesera International Airport, Airport City, industrial and logistics parks, commercial centres, tourism, housing and supporting infrastructure all guided by the approved Land Use Master Plan.

We also encouraged investors to align their projects with the Master Plan and avoid common malpractices such as acquiring land without verifying its designated use, developing in unplanned areas and converting agricultural land without the required approvals.

Smart land use planning creates certainty for investors while supporting orderly, sustainable and inclusive development.

Ku bufatanye n’umuryango Haguruka NGOo  twasoje ubukangurambaga bwari bugamije kongerera ubumenyi abaturage n’abayobozi ...
26/06/2026

Ku bufatanye n’umuryango Haguruka NGOo twasoje ubukangurambaga bwari bugamije kongerera ubumenyi abaturage n’abayobozi b'inzego z'ibanze bo mu karere ka Nyabihu ku burenganzira ku butaka bwabo, Itegeko ry’ubutaka, imicungire n’imikoreshereze yabwo, itegeko ry’umuryango, n'imicungire y'umutungo hagati y'abashakanye na serivisi z'ubutaka hibandwa ku ihame ry’uburinganire.

Abitabiraga ubwo bukanguramba baganirizwaga ku ngingo zitandukanye irimo gusobanurirwa ibyiciro by'ubutaka, imitungire y'ubutaka (land ownership), ibijyanye n'íhererekanya ry'uburenganzira ku butaka, imikoreshereze y'ubutaka, Uburenganzira n'inshingano ku butaka, ibyemezo by'inzego za Leta n'ibihano ku byaha ku mikoreshereze y'ubutaka; imikemurire y'amakimbirane yerekeranye n'ubutaka (Land dispute management),imicungire y'umutungo w’ubutaka bw'abashyingiranywe n’ibindi.

Muri ubwo bukangurambaga bwabereye mu mirenge yose igize ako karere bwanabaye umwanya mwiza wo kuganira n’abaturage binyuze mu nteko z’abaturage, kwakira no gukemura ibibazo by'ubutaka ndetse no gukosora imbibi z’ubutaka aho zitari zipimye neza.

Abitabiraga banagirwaga inama yo kwirinda amakimbirane ashingiye ku butaka, basabwa ko mu gihe banayagiranye bajya bakoresha ubuhuza n’ubundi buryo bwo kuyakemura mu mahoro hatabayeho kujya mu nkiko (Alternative Dispute Resolution) kugira ngo akemurwe mu bwumvikane.
Akarere ka Nyabihu kagizwe n’imirenge 12, utugari 73 hamwe n’imidugudu 473

Tuributsa abantu bose bakenera serivisi zacu ko izi zigaragara kuri uru rutonde zitangwa binyuze ku rubuga https://iremb...
23/06/2026

Tuributsa abantu bose bakenera serivisi zacu ko izi zigaragara kuri uru rutonde zitangwa binyuze ku rubuga https://irembo.gov.rw (Irembo) ahanditse "Ubutaka".

Address

KN 3 Avenue Avenue Nyarugenge Pension Plaza, Sopetrade
Kigali
433KIGALI

Opening Hours

Monday 09:00 - 17:00
Tuesday 09:00 - 17:00
Wednesday 09:00 - 17:00
Thursday 09:00 - 17:00
Friday 09:00 - 17:00

Telephone

+250788381743

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when National Land Authority posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Organization

Send a message to National Land Authority:

Shortcuts

Share