Ministry of Local Government, Rwanda

Ministry of Local Government, Rwanda Republic of Rwanda, Ministry of Local Government

13/08/2026

Icyo abayobozi b’Inzego z’Ibanze basabwa kwirinda mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.

12/08/2026

“Izi nzoga z’ibyuma zangizeho ingaruka; inzoga si ubuzima”

Ku mugoroba, Minisitiri Dominique Habimana  yifatanyije n’abaturage ba NyanzaD mu gitaramo ngarukamwaka cya  , cyabaye k...
07/08/2026

Ku mugoroba, Minisitiri Dominique Habimana yifatanyije n’abaturage ba NyanzaD mu gitaramo ngarukamwaka cya , cyabaye ku nshuro ya 12, gitegurwa mu rwego rwo kwizihiza Umuganura no gusigasira umuco nyarwanda.

Minisitiri yifurije Abanyarwanda Umuganura mwiza, avuga ko umuganura ari isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira, bishingiye ku gukunda umurimo, kwihesha agaciro no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo ubumwe, ubudaheranwa, ubupfura no gukunda Igihugu.

Yavuze ko ari urubuga rwo kwishimira ibyo abaturage bagezeho, guhiganwa mu bikorwa by’iterambere no gukomeza kubungabunga umurage w’umuco Nyarwanda.

Yasabye kurwanya ubunebwe, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zidindiza urubyiruko, anashishikariza ababyeyi gutoza abana indangagaciro nziza zirimo ubupfura, kuba abanyakuri no gukunda Igihugu.

Yibukije ko nta kivugo cyo kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge gihari, asaba abaturage gufatanya mu kurandura ibinyobwa n’inzoga bitujuje ubuziranenge no gutanga amakuru ku babihisha.

Yashimiye abitabiriye iki gitaramo n’abizihije Umuganura hirya no hino mu gihugu.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yifurije umunsi mwiza w’umuganura Abanyarwanda bose, by’umwihariko abayoboz...
07/08/2026

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yifurije umunsi mwiza w’umuganura Abanyarwanda bose, by’umwihariko abayobozi n’abakozi mu Nzego z’Ibanze.

Umuganura, Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira!

06/08/2026

Abantu mwacuruzaga inzoga z’ibyuma, mubisubize abo mwabiranguyeho cyangwa mubihe ubuyobozi; tuvane ku isoko ibi bintu byangiza abaturage bacu – Minisitiri Dominique Habimana

Ku gicamunsi hirya no hino mu gihugu hateranye inteko z’abaturage.Minisitiri Dominique Habimana yifatanyije n’abaturage ...
04/08/2026

Ku gicamunsi hirya no hino mu gihugu hateranye inteko z’abaturage.

Minisitiri Dominique Habimana yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro mu nteko y’abaturage yateraniye mu Murenge wa Masaka.

Minisitiri yibukije abaturage akamaro miyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga, kwimakaza no kwishyura umusanzu wa Mituweli; yabashishikarije kwirinda, kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Yanabahamagariye gukomeza ubufatanye mu kubaka umuryango urangwa n’ubuzima bwiza, wita ku burere bw'abana, umutekano kandi uharanira iterambere rirambye.

————————

Today, Minister Dominique Habimana joined residents of Kicukiro for a community assembly (Inteko y’Abaturage) in Masaka Sector.

The Minister emphasized the importance of citizen centered governance, maintaining cleanliness, payment of mituelle de santé, building safe, healthy, and responsible families and communities as well as preventing drug abuse, and combatting the production and consumption of illicit alcoholic beverages.

Inteko z’abaturage ziraterana uyu munsi. Haraza kuganirwa ku ngingo zirimo:- Ingamba zafashwe mu guca ibinyobwa bitujuje...
04/08/2026

Inteko z’abaturage ziraterana uyu munsi. Haraza kuganirwa ku ngingo zirimo:

- Ingamba zafashwe mu guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

- Urubyiruko ruboneye kandi rubereye u Rwanda.

04/08/2026

Ubugenzuzi burakomeje kandi ibintu byose bisangwa bitujuje ubuziranenge bukenewe birakurwa ku isoko - Minisitiri Habimana Dominique

04/08/2026

Inzoga zitujuje ubuziranenge no kunywa inzoga zirengeje urugero byari bimaze kuba byinshi kandi abantu bagize kunywa inzoga umuco ntacyo bimarira - Minisitiri Habimana Dominique

Address

Kigali

Opening Hours

Monday 07:00 - 12:00
13:00 - 17:00
Tuesday 07:00 - 12:00
13:00 - 17:00
Wednesday 07:00 - 00:00
13:00 - 17:00
Thursday 07:00 - 12:00
13:00 - 17:00
Friday 07:00 - 12:00
13:00 - 17:00

Telephone

5353

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Ministry of Local Government, Rwanda posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Organization

Send a message to Ministry of Local Government, Rwanda:

Shortcuts

Share