08/06/2026
Amahugurwa y’abakorerabushake b’amatora yatangiriye mu Ntara eshatu
Bijyanye n’imyiteguro y’amatora y’abayobozi b’inzego zegerejwe abaturage (amatora y’Inzego z’ibanze) ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ikomeje gahunda yayo yo kubaka ubushobozi bw’abakorerabushake b’amatora binyuze mu mahugurwa yabateguriye.
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena kugeza ku ya 12 Kamena 2026 amahugurwa arabera mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba no mu Mujyi wa Kigali, akazakomereza mu Burasirazuba no mu Ntara y’Amajyepfo kuva tariki 15 kugeza ku ya 19 Kamena 2026.
Aya mahugurwa yahurije hamwe abakorerabushake bayobora amatora kuva ku rwego rw’ibyumba by’itora,(Umudugudu), site y’itora (Akagari) no ku Mirenge, bose hamwe bagera ku bantu 17.717
Abahugurwa barasobanurirwa ibikubiye mu Itegeko rishya, ariryo ’Itegeko Ngenga n° 002/2026.OL ryo ku wa 25/05/2026 rigenga amatora’, baributswa kandi Inshingano zabo, Inzego zizatorerwa n’imyanya izatorerwa, harimo Inama njyanama ku nzego zose zegerejwe abaturage, za Komite Nyobozi ku rwego rw’Umudugudu, Akarere, hamwe Komite nyobozi z’Inama y’Igihugu y’abagore, iy’urubyiruko n’iy’abantu bafite ubumuga, kuva hasi kugeza ku rwego rw’Igihugu.
Barahugurwa kandi ku n’imyitwarire ikwiye kuranga umukorerabushake, harimo kuba inyangamugayo, gukorera mu mucyo no kugira umurava mubyo bakora, imikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Abakorerabushake b’amatora bagira akamaro kanini mu matora cyane kuko nibo bafasha Komisiyo y’igihugu y’Amatora mu mirimo yose y’amatora kugirango amatora ategurwa neza kandi akorwe neza.