08/09/2026
Uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta, Col. Claudien Bizimungu, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma y’Abaturage y’u Bushinwa, ukaba ugaragaza indi ntambwe ikomeye Igihugu gikomeje gutera mu guteza imbere ibikorwa remezo by’ubwikorezi birambye kandi bikora neza, hagamijwe guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 10.3, uzagira uruhare mu kunoza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, guteza imbere ubuhahirane ndetse no kunoza serivisi zo gutwara abantu n’ibintu.
Mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga ku mugaragaro uyu mushinga, Umunyamabanga wa Leta yavuze ko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo izirikana ko imirimo yo kwagura no kuvugurura uyu muhanda ishobora guteza imbogamizi z’igihe gito ku rujya n’uruza, cyane cyane ku bawukoresha bajya cyangwa bava ahantu hatandukanye banyuze kuri uyu muhanda w’ingenzi.
Yasabye abakoresha uyu muhanda bose, abacuru*i ndetse n’abaturage batuye mu nkengero zawo kugira ubufatanye no kubahiriza amabwiriza y’igihe gito azashyirwaho mu gihe cy’imirimo, hagamijwe gucunga neza no koroshya urujya n’uruza.
Umunyamabanga wa Leta yashimangiye ko Minisiteri izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bayo muri uyu mushinga kugira ngo ushyirwe mu bikorwa hubahirizwa igihe uteganyijwe kurangiriramo, ubu*iranenge bukenewe ndetse n’umutekano w’abakoresha umuhanda muri rusange............................................................................................
Today, Minister of State, Col. Claudien Bizimungu, officiated the groundbreaking ceremony for the expansion and upgrading works of the Prince House–Giporoso–Masaka Road, marking another important step in Rwanda’s continued efforts to develop sustainable, efficient and resilient transport infrastructure that supports economic growth and improves the well-being of citizens.
The 10.3-kilometre road is being implemented through the partnership between the Government of Rwanda and the Government of the People’s Republic of China.
Once completed, the project will contribute to improving the movement of people and goods, facilitating trade and enhancing transport services along this important corridor.
Speaking at the launch, Minister of State Col. Claudien Bizimungu acknowledged that the expansion and upgrading works may result in temporary traffic disruptions, particularly for road users travelling to and from different destinations along this busy route.
He called on road users and residents along the corridor to cooperate and comply with temporary traffic management measures that will be put in place during the construction period, in order to help maintain safe and smooth traffic flow.
Minister of State reaffirmed the Government of Rwanda’s commitment to working closely with all project partners to ensure that the works are delivered on schedule, to the required quality standards, and with the safety of all road users given the highest priority.